Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wari umenyerewe mu biganiro bicishwa ku miyoboro ya Youtube, yaburiwe irengero.
Mukuru wa Nkundineza witwa Rutagengwa Jean Leon niwe
watangaje inkuru yo kubura kwa Nkundineza, yifashishije itangazo.
Muri iri tangazo, Rutagengwa agaragaza ko Nkundineza
aheruka kugaragara ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare
2023 ahagana saa saba z’amanywa; ngo nyuma y’icyo gihe ntawongeye kumuca
iryera.
Rivuga kandi ko ibura rye ryamaze kumenyeshwa inzego
zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB; ariko na n’ubu nta makuru y’aho ari umuryango we uramenya.
Nkundineza yakoreye ibitangazamakuru birimo IGIHE,
Umuseke, Bwiza n’ibindi bitandukanye. Yari akunze kugaragara kuri Youtube mu
biganiro by’ubuvugizi, ndetse n’ibindi byerekeye ubutabera cyane ko aricyo yakundaga
kwibandaho.
Muri Mutarama 2023 yari yafungiwe muri Kasho ya Rwezamenyo akurikiranyweho gutwara yanyoye ibisindisha, nyuma arafungurwa.
Itangazo rirangisha Nkundineza
REBA IKIGANIRO NKUNDINEZA YAHERUKAGA KUGARAGARAMO MBERE Y'UKO ABURA ">
TANGA IGITECYEREZO